Ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki wa Handball (Police HBC) ikomeje imyitozo aho yitegura guhatana n’ayandi makipe ya hano mu Rwanda n’ayo mu mahanga, aho bazahatanira igikombe cyitiriwe umunsi wo kwibohora hano mu Rwanda.
Police HBC ikaba imaze kwigaragaraza cyane muri iyi minsi, dore ko kuva uyu mwaka w’imikino watangira mu Rwanda imaze kwegukana ibikombe bibiri yikurikiranya harimo icyitiriwe umunsi mpuzamahanga w’umurimo yatwaye tariki ya 01 Gicurasi uyu mwaka ,hakaza n’icyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, none ubu ikaba irimo gutegura icyitiriwe umunsi wo kwibohora.
umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko ubu ikipe atoza iri kwitegura kuzegukana iki gikombe, kandi ko buri gikombe gihatanirwa hano mu Rwanda bashaka kugitwara, dore ko ubu bari no ku mwanya wa mbere wa shampiyona,.
Akaba yagize ati:” Turashaka gutwara iki gikombe cyo kwibohora, kuko ikipe yacu ni Police HBC, ikipe y’urwego r’umutekano rwanagize uruhare runini mu kubahoza iki gihugu, nitugitwara tuzaba duhesheje ishema bagenzi bacu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda”.
Yakomeje avuga ko Police HBC yiteguye neza, bakaba bafite icyizere ko bazatwara iki gikombe cyo kwibohora kizahatanirwa kuva tariki ya 12 Kanama 2014.
Yasoje avuga ko impamvu ikipe ya Police HBC yitwara neza ndetse igatsindira n’ibikombe byinshi muri iyi minsi, ari ukubera imyitozo myinshi ikora, ikaba ifite abakinnyi beza kandi bashyize hamwe, ndetse ikaba inashyigikikiwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kandi buyihora hafi.
Kinyarwanda
English











