Ikipe ya Police Handball club kuri uyu wa kane tariki ya 4 Ukuboza izerekeza muri Kenya kwitabira amarushanwa y’Afurika y’iburasirazuba y’amakipe yabaye ayambere iwayo ,akaba azatangira tariki ya 6 kugeza kuri 12 Ukuboza.
Assistant Inspector of Police Antoinne Ntabanganyimana, utoza ikipe ya Polisi avuga ko biteguye yeneza cyane,kandi ko kuba barabashije kwegukana igikombe cya shampiyona n’ibindi bikombe 5, ko bizabafasha kwitwara neza ndetse bakagera kuremuri iri rushanwa.
Yagize ati, “Muri rusange amarushanwa y’imbere mu gihugu yatumye twitegura neza amarushanwa y’akarere k’afurika y’iburasirazuba”.
Yavuze ko abakinnyi bose bameze neza kandi bashyize hamwe nk’abanyarwanda bagiye guhagararira u Rwanda kandi intego yabo akaba ari kuzatwara igikombe.
Police hand Ball ikaba yaratwaye ibikombe by’amarushanwa atandukanye yabereye mu Rwanda harimo igikombe cya National league, Labour Day, Memorial and Liberation, Carré d’ AS na Beach Handball cups.
Ni kunshuro ya 2 Police Handball Club yitabira aya marushanwa kuko muri 2012 yari yabereye muri Tanzania yitabiriwa n’ibihugu 7 irangiza iri kumwanya wa 4.
Mu bihugu bimaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa ni Tanzania, Democratic Republic of Congo, Uganda, South Sudan and hosts, Kenya.
Kinyarwanda
English











