Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball irangije shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe

Ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki wa handball irangije imikino yose ya shampiyona idatsinzwe  umukino n’umwe. Umukino usoza shampiyona wakinwe kuri uyu wa gatandatu ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali maze Police HBC itsinda APR HBC ibitego 35-24.

Umutoza wa Police HBC ikaba yahise ifata ifata umwanya wa mbere n’amanota 60 itsinze amakipe yose. Ku mwanya wa kabiri haza APR HBC n’amanota 53.

Umutoza wa Police HBC Sgt Sibomana Albert nyuma y’uyu mukino yavuze ko batsinze uyu mukino barusha cyane APR HBC kubera imyitozo myinshi bamazemo iminsi.

 Nk’uko yakomeje abivuga ngo muri iyi minsi barakora imyitozo ikaze aho bitegura kuzafata rutemikirere ku itariki ya 18 Ukwakira 2015 bakazitabira imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byabo mu mukino wa handbal, iri rushanwa rikazabera muri Maroc aho bazahura n’ibihangange byo mu bihugu by’abarabu nka Misiri, maroc, Algeria n’andi. Sgt Sibomana akaba yavuze ko nta bwoba bafite kandi ngo icyo gikombe nacyo bashobora kuzacyegukana.

Muri uyu mukino batsinzemo APR HBC abakinnyi ba Police HBC Muhawenayo jean Paul yatsinzemo ibitego 11 naho mugenzi we Mutuyimana gilbert atsinda ibitego 8.