Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police handball Club yiteguye neza shampiyona y’uyu mwaka

Ikipe ya Police Handball Club (PHB) imaze kwegukana ibikombe bya shampiyona inshuro 5; ubu  yiteguye neza shampiyona y’uyu mwaka wa 2017;  ndetse ngo igomba kwegukana igikombe nk’uko bitangazwa n’umutoza wayo. Imikino y’iri rushanwa iratangira kuri iki cyumweru.

Police handball Club iratangira umukino wayo wa mbere na Kaminuza y’u Rwanda-ishami ry’uburezi (UR-CE), hazakurikiraho imikino bazahuramo na Kaminuza y’u Rwanda-ishami rya Huye ndetse na Nyakabanda nk’uko urutonde rw’uko amakipe azahura rw’ishyirahamwe ry’uyu mukino rubyerekana.

Umutoza wa Police Handball Club Ntabanganyimana Antoine yagize ati:” dufite abakinnyi batandatu bashya. Gusinyisha aba bakinnyi byaturutse ku bushake bw’ubuyobozi bwa  Polisi y’u Rwanda bwo kubaka iyi kipe ku buryo bukomeye, ikitwara neza hano mu gihugu igakomeza gutwara ibikombe, igahangana n’andi makipe yo ku rwego rw’aka karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga”.

Muri aba bakinnyi bashya bazakinira Police Handball Club harimo  n’abapolisi bane.

Ntabanganyimana yakomeje agira ati:” mu myaka itatu ishize, shampiyona twayitwayemo neza, byari ku rwego rw’igihugu ; ubu rero icyo tugamije ni ukugendera kuri ubwo buhanga n’ubunararibonye hanyuma tugakora ikipe ikomeye, ihangana  ndetse ifite n’igitinyiro no ku rwego mpuzamahanga”.

Iyi kipe yatwaye igikombe cyahuje amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo muri afurika y’i Burasirazuba no hagati mu mwaka w’2015, ndetse itwara n’ibikombe bya  shampiyona y’umukino w’intoki (handball) mu Rwanda mu myaka y’2011, 2012, 2014, 2015 and 2016.

Mu mwaka ushize kandi Police Handball Club yanatwaye ibindi bikombe bitatu aribyo; igikombe cyitiriwe umunsi w’Intwari z’igihugu, igikombe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 ndetse n’igikombe gisoza shampiyona muri uyu mukino gihuza amakipe ane yabaye aya mbere.