Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka

Mu mpera z’iki cyumweru, amakipe y’umukino wa Hand ball hano mu Rwanda, yari ari guhatanira igikombe cyo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umukino wa nyuma ukaba warabereye ku kibuga cyo ku nzau y’urubyiruko ya Kimisagara.

Iki gikombe kikaba cyari cyanitabiriwe n’ ikipe ya Muzinga y’i Burundi ndetse na Ngome yo muri Tanzaniya yagombaga kukitabira ariko ikahagera yakererewe bituma ikurwa mu irushanwa.

Police HBC ikaba yari iri mu itsinda rigizwe na Police HBC (Rwanda), Ngome HBC (Tanzaniya) APR HBC (Rwanda) na NUR (Rwanda).

Mu mikino y’amajonjora yabaye kuwa gatandatu tariki ya 7 Kamena, Police HBC yatsinze APR HBC amanota 20 kuri 18, irongera itsinda NUR HBC amanota 28 kuri 15

Ibyo byayihesheje amahirwe yo kurangiza amajonjora iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6 kuri 6, ikurikiwe na APR HBC n’amanota 3 kuri 6.

Kuba Police HBC yari irangije amajonjora iyoboye itsinda byatumye muri ½  ihura n’iyari yabaye iya 2 mu rindi tsinda ariyo Gicumbi HBC, dore ko yari ku mwanya wa 2 inyuma ya Muzinga HBC yo mu Burundi.

Muri ½ Police HBC yatsinze Gicumbi HBC amanita 27 kuri 21 biyihesha itike yo gukina umukino wa nyuma aho yagombaga guhura na Muzinga HBC yari yatsinze APR amanota 20 kuri 19.

Ku mukino wa nyuma wabaye ku cyumweru tariki ya 8 Kamena, Police HBC yatsinze Muzinga HBC amanota 35 kuri 34.

Nyuma y’umukino umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yatangaje ko baje muri iri rushanwa biteguye kuko hari harimo amakipe bazi ko akomeye.

Akaba yagize ati:”Twari tuzi ko ikipe ya Muzinga ikomeye kuko dukunze kunganya bakongera iminota, ariko mu gice cya kabiri cy’iminota y’inyongera twashyizemo ingufu nyinshi ikipe yacu ihita ibarusha inota yegukana intsinzi”.
AIP Ntabanganyimana yavuze ibanga Police HBC yakoresheje ari "gukoresha tekiniki n’imbaraga nyinshi”.

Yakomeje avuga ko bagiye gukomeza kwitegura neza, bongera imyitozo kugirango bazanegukane igikombe cya shampiyona, dore ko bafata umukino wose nk’ukomeye kandi nta kipe bagomba gusuzugura.

Umukinnyi wa Police HBC witwa Mutuyimana Gilbert niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa akaba yaranatorewe kuba umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Iki kikaba ari igikombe cya 2 Police HBC itwaye mu gihe kitarenze ukwezi kumwe kuko mu kwezi kwa 5 nabwo yari yegukanye igikombe cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, ikaba iri no ku mwanya wa mbere muri shampiyona.