Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 ikipe ya Police Handball yegukanye igikombe cy’amarushanwa yiswe Rwanda cup tournament nyuma yo gutsinda APR handball amanota 31 kuri 24 ku mukino wanyuma wabereye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara kiri mu karere Nyarugenge.
Andi makipe yari yitabiriye irushanwa akaba ari Nyakabanda, College of Education yahoze yitwa (KIE), APR na Police hand Ball yegukanye igikombe.
kugirango Police handball igere ku mukino wanyuma ikaba yabanje gutsinda Nyakabanda amanota 21 kuri 11 hanyuma APR itsinda College of Education (KIE) 23 kuri 17 maze umukino wanyuma uyihuza na APR Hand Ball Club.
Imbaraga zo kugirango ishobore kwitwara neza ikaba yarazikuye mu marushanwa yabanje yakoze muri uyu mwaka harimo amarushanwa yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, igikombe cya Shampiyona, irushanwa rya Care Das , irikinirwa ku mucanga,irushanwa ryo kwibohora, n’iry’umunsi w’umurimo.
Umutoza wa Police Hand Ball Antoine Ntabanganyimana,yavuze ko yarafite ikizere ko agomba gutsinda APR kuko yiteguye neza kandi akaba yari afite n’abakinnyi beza.
Yavuze ko we n’abakinnyi bishimiye igikombe kuko abakinnyi bitanze bagakoresha imbaraga bikaba byarabahaye gutwara ibikombe byo muri uyu mwaka bitandukanye.
Yagize ati “ Ndashimira Polisi y’u Rwanda inkunga yaduteye muri uyumwaka, akaba ahamya ko bagiye gukomeza kwitwara neza no mu mwaka utaha barushaho gutsinda amarushanwa mupuzamahanga.
Kinyarwanda
English











