Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police handball club yatwaye igikombe cya shampiyona mbere y’uko irangira

N’ubwo isigaje umukino umwe izakina n’ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye, ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda(Police HBC) kuri uyu wa 12 Nzeri yarangije gutwara igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda mukeba wayo w’ibihe byose Gicumbi HBC ari nayo yari ifite icy’umwaka ushize ibitego 23 kuri 21.

Iyi ntsinzi ikaba itumye Police HBC itwara ibikombe bine (4) muri uyu mwaka wa shampiyona nyuma yo gutwara igikombe cyo kwibuka  Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, icyitiriwe umunsi w’umurimo n’icy’umunsi wo kwibohora, ikaba irusha Gicumbi HBC amanota 9 n’ubwo yo isigaje imikino 2 n’amanota 34.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Gicumbi HBC, Police HBC yatangiye itsinda kuko igice cya mbere cyarangiye iri imbere n’ibitego 12 ku 10 bya Gicumbi HBC, icya 2 kikarangira banganya 11 kuri 11.

Abakinnyi ba Police HBC batsinze ibitego byinshi ni  Kaneza Eric watsinze ibitego 6, naho Rwibonera Camarade Philbert na Muhirwa Nkusi Ezechiel batsinda ibitego 4 buri wese.

Nyuma y’umukino,  umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police(AIP) Antoine Ntabanganyimana yagize ati;”Gicumbi ni ikipe nziza, ariko ikipe yacu yari yiteguye neza, ari nabyo bitumye tubakuraho amanota atatu. Uyu mwaka twabatsinze imikino yose twahuye kandi tuzakomeza kubatsinda”.

Yakomeje agira ati:”Shampiyona igitangira twari twihaye intego yo gutwara igikombe, ubu abakinnyi bose barishimye kuko tubigezeho, kandi twishimiye iki gikombe ndetse tukaba dukoze amateka kuko ibikombe byose bihatanirwa mu gihugu ari Police HBC ibitwaye”.