Shampiyona y’umukino w’intoki (handball) yakomeje Kuri uyu wagatandatu tariki ya 14 Kamena,2014 umukino wayihuje n’Urwunge rw’amashuri rwa ES Kigoma wabereye ku kibuga cy’umupira cya ES Kigoma ukaba warangiye ari ibitego 29 bya Police handball club kuri 22 by’urwunge rw’amashuri rwa ES Kigoma.
Muri uyu mukino hakaba harimo abakinnyi bigaragaje kurusha abandi nka Gilbert Mutuyimana watsinze ibitego 10,naho Tuyisenge Norbert atsindaibitego 4.
Iyi kipe ya Polisi ikaba iri kumwanya wa 1 ifite amanota 21kuri 21 mu mikino 7 imaze gukina ikaba itaratsinzwe n’umwe.Ikaba isigaje umukino umwe kugirango irangize ikiciro cya mbere kibanza.
AIP Antoine Ntabanganyimana umutoza wa Police Handball Club yashimishijwe no gutsinda Urwunge rw’amashuri rwa ES Kigoma.
Avuze ko ibanga ikipe abereye umutoza ikoresha muri iyi minsi kugira ngo itsinde ari imyitozo ndetse no gushyira hamwe kw’abakinnyi,AIP Ntabanganyimana akomeza avuga yavuze ko biteguye gutwara igikombe cya shampiyona kuko amakipe bahanganye bakinnye nayo kandi bakaba barayatsinze.
Kinyarwanda
English











