Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club yatsinze Nyakabanda Handball Club

Ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki Handa ball kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga yakinnye umukino  wayo w’ikiciro cya kabiri n’ikipe ya Nyakabanda Handball,imikino ibanza Police handball ikaba yariyarangije ari iyambere.

Umukino ukaba warabereye ku kibuga cya Kimisaga ukaba wararangiye Police Hand ball Club itsinze ibitego 42 kuri 20 bya Nyakabanda Handball.

Mutuyimana Gilbert, Nzibonera Gilbert nibo bakinnyi ba Polisi batsinze ibitego byinshi kuko bose banganyije ibitego 8 buri umwe na Duteterimana Norbert watsinze 6.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police Handball Club Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko bari bariteguye neza iyi kipe, kuko bafata umukino wose nk’ukomeye kandi nta kipe bagomba gusuzugura.

AIP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko kuba imikino yo kwishyura yose bamaze gukina barayitsinze bimuha amahirwe yo kuzarangiza bari ku mwanya wa mbere kandi bakaba bafite n’ikizere cyo kuzegukana igikombe cya shampiyona.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Police Handball Club ikaba iri ku umwanya wa mbere n’amanota 30 kuri30 .

AIP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko bahita bakomeza imyitozo kuko ngo intego ntayindi uretse gutwara igikombe cya shampiyona.