Ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki (Police Handball Club) ikomeje kuba ku isonga ya Shampiyona kuko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nyakanga yatsinze umukino wayihuje n’ikipe ya Nyakabanda Handball ku bitego 42 kuri 22.
Igice cya mbere cyarangiye Police Handball ifite ibitego 25 ku 8 bya Nyakabanda, naho nyuma y’ikiruhuko iyo kipe yagarutse ifite ishyaka ryo kkwegukana igikombe cya gatatu muri uyu mwaka kuko yatsinze ibindi bitego 17.
Kuri ubu Police Handball ikaba imaze gutwara ibikombe 2 muri uyu mwaka, igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda APR ku mukino wanyuma ndetse n’igikombe cya “Genocide Memorial tournament” nyuma yo gutsinda ikipe ya Evergreen yo mu gihugu cya Uganda.
Hagenimana Fidele yatsinze ibitego 11 wenyine ari nabyo byahesheje ikipe ye kuba iya mbere n’amanota 36, ikaba irusha iyikurikiye (APR) amanota 2
Umutoza wa Police Handball Club Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana avuga ko intsinzi bayikesha imyiteguro myiza bakora mbere y’imikino, bikanaterwa kandi n’inkunga ya Polisi y’u Rwanda ibahora hafi kandi ikanabaha ibyo bakeneye.
AIP Ntabanganyimana yagize kandi ati:” Ubu ikidushishikaje ni ugutsinda imikino itandatu dushigaje”
Kuri ubu Police Handball Club isigaje imikino izayihuza na College Inyemeramihigo, GS Rambura, Kaminuza y’u Rwanda ishami nderabarezi, College y’Ubugeni n’imibanire y’abantu (Arts and Social sciences), Ikigo cy’amashuri yisumbuye Urumuri cy’i Karongi naho umukino wabo wa nyuma ukazabahuza na APR Handball club
Kinyarwanda
English











