Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club yatsinze Ecole secondaire Urumuri Handball Club

Ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki Handball kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Gicurasi yakinnye umukino  wayo wa shampiyona n’ikipe ya  Ecole secondaire Urumuri iherereye mu karere ka Karongi.

Umukino ukaba  warangiye Police Hand ball Club itsinze ibitego 37  kuri 19 bya Ecole Secondaire Urumuri Handball.

Zacaria Tuyishime akaba ariwe mukinnyi wa Polisi watsinze ibitego byinshi kuko yatsinze ibitego 9 naho mugenzi we Jean Paul Muhawenimana atsinda ibitego 5.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police Handball Club Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko bari bariteguye neza iyi kipe, kuko bafata umukino wose nk’ukomeye kandi nta kipe bagomba gusuzugura.

AIP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko ubu  bari ku mwanya wa mbere n’amanota 18 mu mikino 6 imaze gukinwa ubu bakaba bagiye gushyira ingufu mu gutegura umukino wo mu mpera z'icyumweru gitaha w’igikombe cy’umunsi w’abakozi.  

AIP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko bahita bakomeza imyitozo kuko ngo intego ntayindi uretse gutwara igikombe cya shampiyona.