Mu mpera z’icyumweru, shampiyona y’umukino wa Hand ball hano mu Rwanda yarakomeje, ku cyumweru tariki ya 22 Kamena ikipe ya Police Hand ball club ikaba yari yakinnye na Gicumbi Hand ball Club. Uyu mukino ukaba warabereye ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko ya Kimisagara.
Police HBC ikaba ariyo yitwaye neza kuko yatsinze Gicumbi HBC ibitego 38 kuri 29. Police HBC ikaba irangije imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 24 kuri 24 mu mikino 8 ikaba nta n’umwe yatsinzwe.
Igice cya mbere cyarangiye Police HBC ifite ibitego 18, Gicumbi HBC ifite ibitego15.
Abakinnyi ba Police HBC bitwaye neza ni Mutuyimana Gilbert watsinze ibitego12 na Bizimana Haruna watsinze ibitego 6.
Nyuma y’umukino umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yatangaje ko bari bariteguye neza ikipe ya Gicumbi kuko bari bazi ko ari ikipe ikomeye.
Akaba yagize ati:”Kugirango dutsinde iyi kipe twakoze imyitozo myinshi, kuko twari tuzi ko ari ikipe ikomeye kandi nayo ihatanira iki gikombe, abakinnyi banjye baje bafite ishyaka, niyo mpamvu bakoresheje ingufu nyinshi tukaba dutsinze uyu mukino”.
Yakomeje avuga ko n’ubwo barangije icyiciro cya mbere cya shampiyona bari ku mwanya wa mbere, bagiye gukomeza imyitozo kugirango imikino yo kwishyura izasange bagifite imbaraga barangizanyije imikino ibanza bityo begukane igikombe cya shampiyona, dore ko bafata umukino wose nk’ukomeye kandi nta kipe bagomba gusuzugura.
Yasoje avuga ko bagiye kwitegura igikombe cyateguriwe umunsi wo kwibohora twizihiza tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, kikaba kizatangira guhatanirwa mu mpera z’icyumweru gitaha.
Kinyarwanda
English











