Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club yamaze kwizera gutwara igikombe nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda-Ishami ry’uburezi 49-15

Police Handball Club yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona mu mukino w’intoki wa handball nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda-ishami ry’uburenzi ryahoze ryitwa KIE ibitego 49 kuri 15.

Police handball club ifite amanota 54, ntiratakaza umukino n’umwe. Iyi kipe ikaba yatsinze irusha cyane  Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburenzi, umukino ukaba wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 ukwakira 2015, wabereye ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko cya Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Abakinnyi ba Police handball Club aribo Mutuyimana Gilbert na Muhawenayo Jean Paul bagoye cyane ikipe ya Kaminuza y’u Rwand-ishami ry’uburenzi, ku buryo aribo batsinze ibitego byinshi kuko buri wese yatsinze ibitego 8 muri uwo mukino.

 Ikipe ya Police handball club yahise yegukana igikombe kuko irusha APR handball Club amanota 4 dore ko ifite 50, mu gihe izi kipe zikurikirana ku rutonde, zishigaje umukino umwe uzanazihuza kuwa gatandatu utaha tariki ya 10 Ukwakira ku Kibuga cya Kimisagara, ari nawo munsi Police Handball Club izashyikirizwaho igikombe.

Umutoza wa Police handball club Sgt Sibomana Albert yavuze ko iyi ntsinzi bayikesha kuba ubuyobozi buba hafi y’ikipe bukayishyigikira. Yakomeje avuga ko intego bafite ari ukuzatsinda umukino usigaye bityo bakazasoza iyi shampiyona badatsinzwe umukino n’umwe.

Kuwa gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2015, hari hanakomeje  kandi imikino ihuza ibigo n’amashami bya Polisi y’u Rwanda.

 Ikipe y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rya Police Band yatsinze Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) ibitego 2-1. Umukino wabereye kuri sitade ya Kicukiro. Undi mukino, ikipe  y’abapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru yanganyije igitego 1-1 n’iy’Umujyi wa Kigali. Umukino wabereye mu karere ka Gicumbi.

 Indi mikino kandi yahuje ikipe ya Polisi y’Intara y’Amajyepfo ikaba yaranganyije n’Intara y’I Burengerazuba ibitego 2-2. Umukino wabereye mu karere ka Huye. Ikipe y’Icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru yanyagiwe n’ikipe y’Ishuri rya Polisi rya gishali (PTS) ibitego 5-0.

Imikino ya ¼ na ½ izaba ku itariki ya 9 na 16 Ukwakira, naho umukino wa nyuma uzaba ku itariki ya 23 Ukwakira, ikipe ya mbere ikazahembwa igikombe.