Police handball club muri uyu mwaka iciye agahigo ko kwegukana no gutwara ibikombe byinshi mu Rwanda, ikaba yaratwaye igikombe cy’umurimo itwara igikombe cyo kwibuka, itwara igikombe cyo kwibohora (Liberation day), icya shampiyona y’uyu mwaka n’icya carrée d’as(Igikomber gihatanirwa n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona)
Iki gikombe cya shampiyona ,police handball club yahawe uyu munsi, ikaba yaragitsindiye taliki ya 25 ukwakira uyu mwka ubwo yahuraga na kaminuza y’u Rwanda ikaba yararangije iyi shampiyona ari iya mbere n’amanota 46.
Uyu munsi ari nabwo police handball club yashyikirijwe ibikombe bibiri (Icya shampiyona n’icya carrée d’as) aho yari imaze gutsinda APR handball Club ku bitego 31kuri 26.
Umutoza wa police handball club AIP Antoine Ntabanganyimana akaba nawe yashyikirijwe icyemezo (Certificate) nk’umutoza witwaye neza atwara ibikombe byinshi mu Rwanda. Umukinnyi wa Police HBC witwa Mutuyimana Gilbert niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa akaba yatorewe kuba umukinnyi mwiza w’irushanwa nawe ahabwa icyemezo(Certificate).
Uyu munsi abatsinze ibitego byinshi akaba ari PC Mutuyimana Gilbert watsinze 12,Tuyishime Zacharie watsinze 5 na PC Duteterimana Norbert watsinze 4.
Umutoza wa police handball club AIP Antoine Ntabanganyimana yagize icyo avuga muri uku kwegukana ibikombe byinshi no guhiga abandi batoza ,yavuze ko ikipe ye ikomeje kwitwara neza kuko nk’abapolisi bakorana umurava ,bitanga bafite inyota yo guhesha ishema polisi y’u Rwanda ikindi bakaba bashyira hamwe kandi bakaba bagisha inama abayobozi babo ndetse nabo inama bagiriwe bakazubahiriza akaba aricyo barusha andi makipe.
Kubera iyi ntsinzi ubu police handball club taliki ya 05-12 ukuboza muri uyu mwaka izerekeza Nairobi muri Kenya aho izitabira amarushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo.(ayo marushanwa akaba yitwa ECAHF(Easter and Central African Handball Federation).
Kinyarwanda
English











