Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police handball club mu myiteguro y’amarushanwa y’igihembwe kigiye gutangira

Police handball club yatangiye kuva ku ya 26 Mutarama,  imyiteguro y’amarushanwa y’imikino y’igihembwe kigiye gutangira.

Ishingiye ku nsinzi yegukanye umwaka ushize aho yabonye ibikombe indwi,birimo,icya shampiona,icyo kwibihora,icyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi yo muri 1994, n’icy’umurimo.

Muribyo harimo na none, Sulfo Beach, Carre d’As na Rwanda Cup.

Imikino yo mu gihembwe kigiye gutangira,harimo, imikino itandatu izakinirwa  mu gihugu,ibiri yo ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga.

Izabimburirwa n’iy’igikombe cyo kwibuka intwari z’igihugu, izaba muri kwezi gutaha.

Umutoza w’iyi kipe , Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko, biteguye gutwara instinzi uyu mwaka nk’uko babigenje umwaka ushize.

Yagize ati, “ Intego yacu n’ugukora nk’ibyo twakoze umwaka ushize.Niyo mpamvu twatangiye imyitozo hakiri kare.Nashishikarije abakinyi banjye gukora ibirenzeho mu mikino yo mu karere n’iyo ku rwego mpuzamahahanga, kuko aribyo byatumye tutabona umusaruro mwiza mu mikino ishize.”