Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball club isoje imikino ya shampiyona idatsinzwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata nibwo shampiyona y’ umukino wa Handball yashoje imikino yo kwishyura. Ikipe ya Police Handball Club yari yasuye ikipe ya Munyove yo mu karere ka Rusizi. Umukino warangiye Police HBC itsinze iya Munyove ibitego 42 kuri 19.

Ibi bihesheje ikipe ya Police HBC gusoza imikino yo kwishyura ari iya mbere idatsinzwe umukino n'umwe aho irangije ifite amanota 24 kuri 24.

Umukino watangiye ubona Police HBC irusha cyane ikipe ya Munyove yari ku kibuga cyayo aho iminota 30’ y'igice cya mbere yarangiye Police HBC ifite ibitego 23 ku bitego 8.

Ku ruhande rw'ikipe ya Police abakinnyi nka Tuyishimire Zachalie, Rwamanywa Viateur na Nshimiyimana Alex nibo batsinze ibitego byinshi.

Tuyishimire Zachalie yatsinze ibitego 11, Rwamanywa Viateur atsinda 7 mu gihe CPL Nshimiyimana Alex yatsinze ibitego 4.

Nyuma y'umukino umutoza wa Police HBC Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko igikurikiyeho ari ukujya gutegura neza imikino ya Play Off izakurikiraho igahuza amakipe 4 ya mbere yashoboye kuzamuka mu mazone .

Yagize ati "Turabizi ko muri zone y'Iburasirazuba hazamutse APR Handball Club na G.S ADG Gituza. Aya makipe arakomeye, tugiye kwitegura neza tuzashobore kwitwara neza imbere y'aya makipe. "

IP Ntabanganyimana yavuze ko imikino ya shampiyona yabafashije  kubona amakosa bagomba gukosora.

Ati"Mu mukino twaherukaga gukina na ES Kigoma twabonye ko twagombaga gukosora uruhande rw'ubusatirizi tugashaka ibitego byinshi , ibyo twarabikosoye ndetse no kumukino w'uyu munsi byatanze umusaruro. Ubu tugiye gushyira imbaraga mu bwugarizi bw'izamu ndetse dukore imyitozo myinshi".

Umutoza wa Police HBC yakomeje avuga ko amakipe bazahura mu mikino ya Play off asanzwe ayazi, Kandi amaze iminsi akurikirana  imikinire yayo avuga ko nta mpungenge amuteye.

IP Ntabanganyimana yaboneyeho kongera gushimira ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda, abafana ndetse n'abakinnyi ku bwitange bukomeje kubaranga muri buri kiciro bikaba ari nabyo bifasha ikipe gukomeza kwitwara neza.

Iyi shampiyona ya Handball igizwe n'amazone abiri, iy'Iburasirazuba  n'iyo mu Majyepfo. Muri zone y'Amajyepfo hazamutsemo Police Handball Club na College de Gisenyi(Inyemeramihigo) naho muri zone y'Iburasirazuba hakomeje APR Handball Club na ADG Gituza. Aya makipe yose akazahura mu mikino ya Play off.