Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma y'imikino 15 (+1) idatsindwa

Ikipe y’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) , ku munsi wa 16 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda , niyo ikiyoboye urutonde  n’amanota 45(+3), ikaba yaranatsinze imikino yose imaze gukina.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 5 Nzeli, ikaba yakinnye, ku munsi wa 16 wa Shampiyona ari nawo wa 6 mu mikino yo kwishyura, ikaba yakinnye na Groupe Scolaire Inyemeramihigo, akaba ari umukino wabereye mu karere ka Rubavu, aho warangiye itsinze GS Inyemeramihigo ibitego 49-24.

 Nyuma y’uyu mukino, Police Handball Club  ifite amanota (45+3), hakaba hasigaye imikino 4 kugira  ngo Shampiyona irangire.

Police Handball club ni nayo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Police HBC, SGT Sibomana Albert  yashi uko abakinnyi be bitwaye anabasaba gukomeza kwitwara neza ngo bazegukane iki gikombe.

Yavuze kandi  ko iyi ntsinzi, kimwe n’izindi nyinshi zayibanjirije, bazikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe, buba hafi abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye, ndetse n’inama, .imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinyi, bakina bafite intego yo gutsinda.

Police HBC iyoboye urutonde, ikaba ikurikiwe na APR HBC irusha amanota 9, iya gatatu ikaba ESEKI Kigoma 33 mbere y’uyu munsi wa 16.