Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club, intego ni ukwitwara neza kurusha umwaka ushize

Nyuma y’aho umwaka ushize wa 2014 ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Handball (Police Handaball Club) itwariye ibikombe bitegurwa n’ Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Handball (Ferwahand) byose bihatanirwa hano mu Rwanda, intego y’iyi kipe muri uyu mwaka wa 2015 ngo ni ukwitwara neza kurusha umwaka ushize nk’uko byatangajwe n ‘umutoza w’iyi kipe Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, dore ko kuva uyu mwaka watangira imaze gutwara ibikombe 3 bimaze gutegurwa hano mu Rwanda .

Mu kwezi kwa Mutarama Police Handaball Club yegukanye igikombe cya mbere kitiriwe Impano n’impamba, ikurikizaho icy’umunsi w’intwari gikinirwa muri Gashyantare buri mwaka, none ejo bundi ku itariki ya 9 Gicurasi yegukanye icy’umurimo, ubwo yatsindaga Gicumbi HBC ibitego 37 kuri 26.

AIP Ntabanganyimana yakomeje agira ati:”Uyu mwaka twawutangiye neza, ariko ntitugomba kwirara. Dufite amarushanwa akomeye imbere yacu, tukaba dusabwa gukora cyane no kwiha intego birushijeho, abakinnyi banjye baracyafite inyota yo gutwara ibindi bikombe, kandi ibi birashimishije kuko bituma abakinnyi bagumya gukorana ingufu no kuba hamwe”.

Bamwe mu bakinnyi ba Police HBC bitwaye neza muri ibi bikombe byose bimaze gukinirwa uko ari 3 mu Rwanda ni Tuyishime Zacharie, Mutuyimana Gilbert na Bizimana Haruna.

Tuyishime akaba yagize ati:”Kuba twitwara neza ni ugukorera hamwe, biteye ishema guhagararira Polisi y’u Rwanda mu mikino itandukanye, kandi ibyo dukora tubishimirwa n’abayobozi n’abaza kudufana iyo dukina. Dufite imikino ikomeye niyo kandi turizera ko tuzayitwaramo neza.”

Umutoza wa Police HBC AIP Ntabangayimana unabifatanya gutoza ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki ya Handball, ubu akaba ari kwitegura imikino nyafurika izabera muri Congo Brazaville kuva ku itariki ya 4 kugeza kuya 19 Nzeri uyu mwaka.

Aba bakinnyi ba  Police HBC uko ari 4, aribo Tuyishime Zacharie, Mutuyimana Gilbert na Bizimana Haruna bakaba banari mu ikipe y’igihugu.

AIP Ntabangayimana yanavuze ko Police HBC iri no kwitegura igikombe cyo kwibuka, kikaba giteganyijwe guhatanirwa ku itariki ya 6 n’iya 7 Kamena, kikaba kizitabirwa n’amakipe azaturuka mu bihugu by’u Burundi, Tanzaniya, Congo Kinshasa na Kenya.

Kugeza ubu Police HBC ikaba iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 mu mikino 6 imaze gukinwa, APR ikaba iri ku mwanya wa 2 n’amanota 16.

Kuva yashingwa mu mwaka wa, 2003 Police HBC imaze gutwara ibikombe byose hamwe 22.

Imikino ni kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yifashisha mu gusabana n’abaturage no gukoraan n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, kimwe no guteza imbere imikino mu Rwanda.