Nk’uko bitangazwa n’umutoza wungirije w’ikipe ya Police Handball Club Udahemuka Alphonse, ngo iyi kipe ifite intego yo gukusanya amanota menshi ashoboka, dore ko isigaje imikino ibiri ngo irangize imikino ibanza ya shampiyona y’umukino w’intoki wa Handball mu Rwanda.
Police HBC ikaba yaritwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona uyu mwaka, ubu ikaba iri ku mwanya wa mbere n’amanota 24 mu mikino 8 imaze gukinwa, ikaba itaratsindwa umukino n’umwe, ikaba inafite intego yo kuzatwara n’igikombe cy’uyu mwaka nk’uko yagitwaye umwaka ushize.
Udahemuka yavuze ko kuri uyu wa kane tariki ya 4 Kamena, Police HBC izahura na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye iri ku mwanya wa 8, kuwa 16 Kamena ikazahura n’ishuri rikuru ry’uburezi.
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, Police HBC yatsinze College Inyemeramihigo yo mu karere ka Rubavu ibitego 45 kuri 30, aho Duteteriwacu Norbert yatsinzemo ibitego 13, mugenzi we Tuyishime Zacharie atsindamo 8.
Udahemuka akaba yanavuze ko bafite ikizere cyo kuzatsinda ishuri rikuru ry’uburezi mu mukino uzabahuza, bityo bakarangiza imikino ibanza bagifite umwanya wa mbere.
Akaba yagize ati:”Urebye uko abakinnyi biteguye, gukorera hamwe bafite n’inkunga ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda budahwema kudutera, ibi byose bitwongerera imbaraga bikanatuma dushyiramo ingufu ngo dukomeze kwitwara neza”.
Yakomeje agira ati:”Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose nk’uko twabitwaye umwaka ushize. Kugeza ubu twamaze kwisubiza igikombe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’icy’umunsi w’umurimo, kandi intego yacu ni ugukomeza gutsinda”.
Police HBC ndetse n’andi makipe asanzwe akina shampiyona mu Rwanda bakaba ba zanitabira igikombe cyateguwe n’ Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, mu rwego rwo kwibuka abakinnyi, abatoza, abafana ndetse n’abayobozi b’amakipe atandukanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe azaturuka mu bihugu nka Uganda, Burundi, Tanzaniya na Kenya rikazaba kuva ku itariki ya 6 kugeza 7 Kamena 2015.
Uku niko Police HBC yatsinze amakipe nk’uko ingengabihe y’uyu mukino ibigaragaza
Tariki ya 21-3-2015: Police 37-24 GS St Aloys; tariki ya 29-3-2015: GS Rambura 17-52 Police – Rambura;tariki ya 4-4-2015: Police 17-14 APR ; tariki ya 18-4-2015: ES Kigoma 15-26 Police;Tariki ya 26-4-2015: Police 34-23 Gicumbi;Tariki ya 2-5-2015: ES Urumuri 19-37 Police;Tariki ya 9-5-2015: Police 38-19 Nyakabanda; Tariki ya 31-5-2015: College Inyemeramihigo 30-45 Police;Tariki ya 4-6-2015: Police vs CASS bazakinira ku kibuga cya Kimisagara Tariki ya 16-6-2015: Police vs CE bazakinira ku kibuga cya Kimisagara.
Kinyarwanda
English











