Police Handball Club ntiyahwemaga gusatira izamu ry'Urwunge rw'amashuri rwa nyanza butare.
Kuwa gatandatu tariki ya 25 ukwakira shampiyona y’umukino w’intoki (handball) yarakomeje ikaba yari igeze ku munsi wa nyuma aho Police handball club yihereranye kaminuza y’u Rwanda iyitsinda ibitego 49 kuri15 bityo ikaba ariyo yegukanye umwanya wa mbere inatwara igikombe ikaba izagihabwa taliki ya 8/112014.
Kuri iyo taliki kandi hakaba hari n’ikindi gikombe kizakinirwa n’amakipe ane ya mbere ariyo Police handball club,urwunge rw’amashuri rwa Kigoma,Gicumbi na APR hand ball club Umutoza wa Police Handball Club AIP Antoine Ntabanganyimana yavuze ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.
AIP Antoine Ntabanganyimana yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugutegura neza ikipe ye igakora imyitozo ikaze mu rwego rwo kuzitwara neza no muyandi marushanwa ateganijwe mu bihe bizaza.
Kapiteni wa Police Handball Club Turatsinze Dismas nawe yashimishijwe no gutsinda uyu mukino. Yavuze ko ibanga ikipe abereye kapiteni ikoresha muri iyi minsi kugira ngo itsinde ari imyitozo ndetse no gushyira hamwe kw’abakinnyi, umutoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.
Kinyarwanda
English











