Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club ikomeje kwitwara neza muri shampiyona

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki  Police Handball Club ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mukino.

Kuwa gatandatu tariki ya 17 Kamena, yongeye kwerekana ko ari ikipe ikomeye, ubwo yatsindaga ku kibuga cyayo Ishuri ryisumbuye ry’Urumuli (ES urumuli) ryo mu karere ka Karongi. Ni umukino warangiye ari ibitego 50 bya Police HBC kuri 7 bya ES urumuli. Mutuyimana Gilbert nanone yongeye kwigaragaza cyane, kuko ariwe watsinze ibitego byinshi bya Police HBC. Yatsinze ibitego 10 wenyine.

Umutoza wa Police Handball Club, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko intego bafite nta yindi ari ugutwara shampiyona y’uyu mwaka. Yakomeje avuga ko yizeye ko bazabigeraho bitewe n’imyitozo myinshi bakora, kuba ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubw’ikipe bubahora hafi kandi bukabafasha muri byose bakenera. Yakomeje avuga kandi ko kubera ishyaka no gukorera hamwe nk’ikipe, bizeye gukomeza kwitwara neza.

Police Handball Club yari iherutse kwegukana igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.