Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka

Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) ikomeje kwitwara neza muri shampiyona, kuko itaratsindwa na rimwe kuva shampiyona yatangira. Ibi byashimangiwe n’intsinzi iyi kipe yabonye ku munsi wa 7 n’uwa 8 mu mikino ibiri yabaye mu mpera z’icyumweru gishize (kuwa gatandatu tariki ya 11 Werurwe no ku cyumweru ku ya 12 Werurwe).

Umukino wa mbere wabereye mu karere ka Ruhango; wahuje Police Handball Club n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma ryo muri ako karere. Police Handball Club yatsinze ibitego 42 kuri 33. Abakinnyi ba Police Handball Club bitwaye neza muri uwo mukino ni Tuyishime Zacharie watsinze ibitego 11 na mugenzi we Mutuyimana Gilbert akaba na kapiteni w’iyi kipe, we yatsinze ibitego 10.

Undi mukino wabaye ku cyumweru, aho nanone Police  Handball Club yakomeje kwerekana ubudahangarwa bwayo, kuko yatsinze Ishuri ryisumbuye ry’Urumuri ryo mu karere ka Karongi ibitego 54 kuri 18. Uyu mukino wabereye muri aka karere. Duteteriwacu Norbert na Mutuyimana Gilbert barigaragaje cyane muri uyu mukino, kuko uwa mbere yatsinze ibitego 12 naho uwa kabiri we yatsinze ibitego 8.

Kugeza ubu rero,  Police Handball Club ifite amanota 24 kuri 24 kuko nta mukino n’umwe iratsindwa, kandi ngo ni nayo ntego bafite kugera shampiyona irangiye nk’uko bitangazwa n’umutoza mukuru wayo Ntabanganyimana Antoine. Yagize ati:” intego dufite ni uko tutagomba gutakaza umukino n’umwe. Gahunda yacu ni ugukaza imyitozo n’iki gikombe cya shampiyona nacyo tukagitwara kandi tudatsinzwe, nk’uko byagenze mu myaka itatu yabanje, kuko nabwo twatwaye ibikombe  nta kipe n’imwe idutsinze”.

Ntabanganyimana yakomeje avuga ko uku  kwitwara neza gufite aho guturuka agira ati:” ibi byose rero kuba tubigeraho ni uko mbere na mbere ubuyobozi bw’ikipe n’ubwa Polisi y’u Rwanda butuba hafi , bukatugira inama ndetse bakanaduha ibyo dukenera byose. Ndashimira abakinnyi banjye kuba bumva inama mbaha bakazishyira mu bikorwa iyo bari mu kibuga”. Yakomeje avuga ko ikindi gituma iyi kipe ihorana intsinzi ari uko abakinnyi bitabira imyitozo kandi bagakorera hamwe ndetse ntibanasuzugure amakipe yose bahura nayo.

Kugeza ubu Police Handball Club ifite ibikombe  bitanu bya shampiyona, kuko yabitwaye mu mwaka w’2011, 2012, 2014, 2015 na 2016.  

Igice cya mbere cya shampiyona kizarangirana n’imikino Police Handball Club izahuramo  na Koleji ya Gisenyi yo mu karere ka Rubavu,  ndetse n’uwo bazahuramo n’Urwunge rw’amashuri rwa Rambura rwo mu karere ka Nyabihu ku itariki ya 25 Werurwe. Police Handball Club ni iya mbere n'amanota 24, ku mwanya wa kabiri hari Ishuri ryisumbuye rya Kigoma n'amanota 20 naho APR HBC yo ni iya gatatu n'amanota 19 ariko ikaba ifite umukino umwe w'ikirarane.