Kuwa kane tariki ya 04 Kamena 2015 ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki (handball) yakomeje gutsinda amakipe muri shampiyona y’u Rwanda. Umukino wo ku munsi wa cyenda wa shampiyona mu cyiciro kibanza, iyi kipe ya Polisi yatsinze Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye CASS ibitego 45 kuri 18. Umukino ukaba warabereye ku kibuga cy’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bya Police handball Club 26 kuri 11 bya kaminuza.
Nk’uko bitangazwa n’umutoza wa Police Handball Club Ntabanganyimana Antoine iyi ntsinzi bari bayikeneye cyane kugira ngo bakomeze gushimangira kwicara ku ntebe y’icyubahiro y’umwanya wa mbere muri shampiyona y’uyu mukino muri uyu mwaka wa 2015. Yakomeje avuga ko ikipe ibakurikiye ariyo ya APR HBC bayirusha amanota atatu mu gihe habura umukino umukino umwe kugira ngo igice cya mbere cya shampiyona kirangire.
Uyu mutoza yakomeje avuga ko izi ntsinzi bakomeje kubona bituruka ku buyobozi bwa polisi y’u Rwanda bwita kuri iyi kipe bubaha ibyo bakeneye byose. Ikindi Ntabanganyimana yakomeje atubwira gitera gutsinda, ni imyitozo ihoraho bakora hakiyongeraho ubufatanye bw’abakinnyi hagati yabo na komite y’iyi kipe ndetse n’imyitwarire myiza y’abakinnyi haba mu kibuga no hanze yacyo. Umutoza wa Police handball Club akaba avuga ko intego ari ukwegukana iki gikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri bikurikiranya.
Ikindi Umutoza w’iyi kipe yakomeje adutangariza ni uko iyi ntsinzi yabaye imyiteguro myiza yabo izatuma bitwara neza mu irushanwa ry’uyu mukino w’intoki ryo kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’umukino wa handball bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Habimana jean Baptiste, ni umwe mu bakinnyi ba Police Handball Club bayitsindira ibitego byinshi kandi bitwara neza, we yatubwiye ko ikibafasha kubona intsinzi ari imyitozo yo ku rwego rushimishije bahabwa hakiyongeraho kandi ko bayikora amasaha menshi ugerenyije n’igihe umukino umara (iminota 60). Ibi ngo nibyo bituma abakinnyi b’iyi kipe batagira ikibazo cyo kunanirwa mu kibuga. Uyu mukinnyi yakomeje atubwira ko ikindi kibongerera imbaraga ari uko basigaye bafite abafana benshi kubera imikinire myiza yabo, ibyo bikabaha ingufu zo kuba batsinda andi makipe bahura nayo.
Kinyarwanda
English











