Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona

Ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi, shampiyona y’umukino w’intoki (handball) yarakomeje ikaba yari igeze ku munsi wayo wa 13 kuri Police handball club. Ku mukino wayihuje na GS St Aloys Rwamagana,  wabereye I Rwamagana ku wa gatandatu taliki ya 27 Gicurasi,  warangiye ari ibitego 31 bya  Police handball club kuri 21 bya GS St Aloys.

Mu gihe bukeye bwaho, Police Handball yagiye I Gatsibo aho yahuye na ADEGI Gituza, umukino warangiye ku nsinzi ya Police Handball, aho yari ifite ibitego 36 kuri 21 bya ADEGI Gituza.

Umutoza wa Police Handball Club , AIP Antoine Ntabanganyimana  yavuze ko imikino yombi itakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo ihagije abakinnyi atoza bakoze. Uyu mutoza akomeza avuga ko ibitego ikipe ye yatsinze byashoboraga kwiyongera, ariko imiterere y’ibibuga bakiniyeho yababereye imbogamizi .

AIP Ntabanganyinama  yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugutegura neza ikipe ye igakora imyitozo ikaze mu rwego rwo kuzitwara neza mu mikino iri  imbere  dore ko kuri we asanga kuyitsinda bizamwongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Kugeza ubu Police Handball Club ni iya kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 39 kuri 39 imaze gukinira(imikino 13) mu gihe ku mwanya wa mbere   haza  APR  Handball club n’amanota 40 kuri 42 imaze gukinira(imikino 14)  kuko hari uwo yatsinzwemo na Police HBC  ariko Police Handball ikaba ifite umukino w’ikirarane itarakina na ES  Kigoma.

Aho umutoza Ntabanganyimana agira ati:” Nitumara gukina imikino yose, twizeye kuzaba turi ku mwanya wa mbere kandi nk’uko bisanzwe, intego y’uyu mwaka ni igikombe kandi turi mu nzira yo kubigeraho kubera ubuyobozi bwiza Police Handball ifite, n’umurava tutazahwema gukorana muri uyu mwaka w’imikino.”

Mu mpera z’icyumweru gitaha, Police HBC izitabira irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rizabera mu Rwanda, rikazahuza amakipe yo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzaniya , Kenya na Zambiya.