Ku cyumweru tariki ya 29 Nzeri shampiyona y’umukino w’intoki (handball) yarakomeje ikaba yari igeze ku munsi wa cumi na kabiri kuri Police handball club. Ku mukino wayihuje n’Urwunge rw’amashuri rwa Rambura, umukino warangiye ari ibitego 41 bya Police handball club kuri 20 bya Rambura.
Umutoza wa Police Handball Club Bagirishya Anaclet yavuze ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze. Uyu mutoza akomeza avuga ko ibitego ikipe ye yatsinze byashoboraga kwiyongera, cyakora imvura yari yaguye ibabera imbogamizi kuko ikibuga kitari kimeze neza.
Bagirishya Anaclet yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugutegura neza ikipe ye igakora imyitozo ikaze mu rwego rwo kuzitwara neza imbere ya Gicumbi handball club dore ko kuri we asanga kuyitsinda bizamwongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Uyu mukino hagati y’amakipe yombi ukaba uteganyijwe kuba ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira ukazabera mu karere ka Gicumbi.
Kapiteni wa Police Handball Club Turatsinze Dismas nawe yashimishijwe no gutsinda Urwunge rw’amashuri rwa Rambura. Yavuze ko ibanga ikipe abereye kapiteni ikoresha muri iyi minsi kugira ngo itsinde ari imyitozo ndetse no gushyira hamwe kw’abakinnyi, umutoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.
Turatsinze Dismas akomeza avuga ko igikombe cya shampiyona bafite icyizere cyo kuzacyegukana kuko bakora imyitozo myinshi ndetse bakumvira inama umutoza aba yabahaye.
Kugeza ubu Police Handball Club ni iya mbere by’agateganyo n’amanota 33 n’ibitego 151 izigamye. Ku mwanya wa kabiri haza Gicumbi handball club n’amanota 33 ariko yo ikaba izigamye ibitego 120. Ibi rero birerekana ko umukino hagati ya Gicumbi handball club na Police handball club uzaba utoroshye kuko aya makipe yombi ariyo ahatanira igikombe. Ku mwanya wa gatatu hakurikiraho APR HBC, ku mwanya wa kane hari E.S Kigoma HBC.