Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

Ikipe ya polisi y’umukino w’intoki (handball) ikomeje kwitwara neza muri shampiyona, aho kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2015, yatsinze irusha cyane ikipe ya Nyakabanda Handball Club ibitego 38 kuri 19.

Uyu mukino ukaba wabereye ku kibuga cy’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara. Umutoza w’ikipe ya Police Handball Club Ntabanganyimana Antoine yavuze ko kugeza ubu mu mikino irindwi yose ikipe ye imaze gukina, yose bamaze kuyitsinda. Ikipe abereye umutoza, ikaba isigaje imikino itatu y’icyiciro kibanza cya shampiyona, akaba avuga ko nayo bagomba kuyitsinda byanze bikunze kugira ngo bagume ku mwanya wa mbere n’amanota 21. Bakaba bakurikiwe na APR HBC yo ifite amanita 20 mu mikino umunani. Ku byerekeranye n’intsinzi za buri gihe zigenda zikurikiranya, umutoza wa Police HBC yavuze ko biterwa n’imyitozo myinshi ikipe ye ikora no gushyira hamwe kw’abakinnyi. Ntabanganyimana Antoine yakomeje avuga ko kuba ubuyobozi bw’ikipe bubahora hafi, nabyo biri mu bituma Police Handball Club ikomeza gutsinda andi makipe.

Umutoza wa Police Handball Club yakomeje adutangariza ko bizeye gutwara igikombe cya shampiyona, kuko kugeza ubu, amakipe bari bahanganye ariyo APR HBC na Gicumbi HBC bamaze kuyatsinda mu gice kibanza cya shampiyona ,bityo no mu mikino yo kwishyura bakaba bagiye gukaza imyitozo kugira ngo bazayatsinde.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imikino muri Polisi y’u Rwanda CSP Gerard Ntare, we yavuze ko nta gikombe na kimwe batagomba gutwara muri uyu mwaka w’imikino. Ibi yabivuze ngo kubera ko abakinnyi  bafite umuhate ndetse no gukorera hamwe bashaka intsinzi. Ikindi kandi ngo ni uko ubuyobozi buba hafi ikipe ndetse bagakora n’imyitozo myinshi ari nako barangwa n’imyitwarire myiza.

Kuva uyu mwaka wa 2015 watangira, Police handball Club, imaze gutwara ibikombe bitatu aribyo: igikombe batwaye mu kwezi kwa Mutarama cyiswe Impano n’Impamba Handball Club Trophy, ikindi batwaye mu kwezi kwa Gashyantare cyitiriwe Intwari z’igihugu ndetse n’igikombe cy’umurimo batwaye muri uku kwezi kwa Gicurasi 2015.