Ikipe y’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda imikino 13 imaze gukinwa.
Ni nyuma y’aho ku itariki 1 Kamena 2015, n’ukuvuga umunsi wa 13 wa Shampiyona itsindiye ESEKI (Ecole Sécondaire de Kigoma) ibitego 35 kuri 26,uwo mukino ukaba warabereye mu Ruhango.
Nyuma y’iyi nstinzi, Police Handball Club ifite amanota 39, hakaba hasigaye imikino irindwi kugira ngo Shampiyona irangire.
Police Handball club ni nayo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.
Ibi bitego 35 birimo umunane byatsinzwe na Gilbert Mutuyimana n’ibindi nkabyo byatsinzwe na Jean Paul Muhawenayo.
Umutoza wa Police Handball Club, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko iyi ntsinzi kimwe n’izindi nyinshi zayibanjirije bayikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe buba hafi y’abakinnyi no kubaha ibyo bakeneye birimo ibikoresho ndetse n’inama.
Yavuze kandi ko bayikesha imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinnyi bakina bafite intego yo gutsinda.
Aha akaba yaragize ati:"Gutsinda twabigize intego.Twizeye tudashidikanya ko tuzegukana igikombe cy’iyi Shampiyona nk’uko bisanzwe″.
Yasabye abakinyi gukomeza kurangwa n’umurava baharanira gukomeza gutwara intsinzi.
Kinyarwanda
English











