Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona

Ikipe y’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda imikino 16 imaze gukinwa.

Ni nyuma y’aho ku itariki ya 26 Nzeri 2015, n’ukuvuga umunsi wa 16 wa shampiyona itsindiye ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ibitego 46 kuri 14 uwo mukino ukaba warabereye ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko cya Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Police Handball Club ifite amanota 48 hakaba hasigaye imikino ibiri kugira ngo Shampiyona irangire.

Police Handball club ni nayo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

Umutoza wa Police Handball Club Sgt Sibomana Albert yavuze ko iyi ntsinzi kimwe n’izindi nyinshi zayibanjirije bayikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe buba hafi y’abakinnyi no kubaha ibyo bakeneye birimo ibikoresho ndetse n’inama.

Yagize ati ”ubu nubwo twatsindwa umukino umwe ntakabuza kuba twa kwegukana igikombe cya shampiyona kuko amakipe twayasize amanota menshi”.

Yavuze kandi ko bayikesha imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinnyi bakina bafite intego yo gutsinda.

Aha akaba yaragize ati"Gutsinda twabigize intego.Twizeye tudashidikanya ko tuzegukana igikombe cy’iyi Shampiyona nk’uko bisanzwe″.

Yasabye abakinnyi gukomeza kurangwa n’umurava baharanira gukomeza gutsinda amakipe atandukanye.