Imikino itandatu Ikipe y’Umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) imaze gukina mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda mu 2017 yarayitsinze; ibi bikaba bishimangira ubudahangarwa bwayo.
Ku munsi wa gatandatu wa Shampiyona yakinnye na ADEGI- GITUZA na Saint Aloys.
Umukino wayihuje na ADEGI-GITUZA wabereye muri iri shuri riherereye mu karere ka Gatsibo ku wa 25 Gashyantare. Yayitsinze ibitego 40 kuri 20. Muri ibyo bitego 40 harimo 12 bya Tuyishime Zacharie.
Uwayihuje na Saint Aloys wabaye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi. Wabereye muri iri shuri riri mu karere ka Rwamagana. Yayitsinze ibitego 51 kuri 22. Mutuyimana Gilbert wenyine yatsinze ADEGI - GITUZA ibitego 9.
Police Handball Club isigaje gukina imikino ine muri iki cyiciro cya mbere cya Shampiyona ya 2017.
Ku cyumweru tariki 5 Werurwe izakina na College de Gisenyi (Gisenyi); ku ya 11 z’uku Kwezi izahura na Ecole Secondaire de Kigoma (Muhanga), ku wa 12 Gashyantare izakina na Ecole Secondaire Urumuri (Karongi), naho ku itaraiki 29 z’uku Kwezi izakina n’Urwunge rw’Amashuli rwa Rambura (Nyabihu).
Umutoza wa Police Handball Club, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yagize ati,"Tugiye gutegura neza imikino ine dusigaje gukina muri iki cyiciro cya mbere ya Shampiyona y’uyu mwaka; kandi turizera ko tuzayitsinda."
Yavuze ko intsinzi zose bazikesha imyitwarire myiza y’abakinnyi no gukina bafite intego yo gutsinda.
AIP Ntabanganyimana yasabye abakinnyi abereye umutoza guharanira buri gihe intsinzi.
Kinyarwanda
English











