Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Shampiyona 2019

Uyu mukino ikipe ya Police Handball uwugezeho nyuma yo gukina imikino ibiri yo kwishyura yayihuje n'ikipe y'urwunge rw'amashuri rwa ADEG Gituza rwo mu karere ka Gatsibo ndetse na APR Handball Club. Umukino warangiye Police HC itsinze ikipe ya ADEG Gituza ibitego 42 kuri 30. Ni mugihe uwayihuje na APR HC warangiye APR itsinze Police ibitego 34 kuri 33.

Ni imikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Gucurasi, yabereye mu ishuri ryisumbuye rya Gisenyi ahazwi nko ku nyemeramihigo.

Umukino wa mbere wahuje Police HC na ADEG Gituza watangiye ahagana saa tanu z'amanywa. Iminota 30 y'igice cya mbere yarangiye Police HC ifite ibitego 18 kuri 16 bya ADEG Gituza.

Umukino wose ,iminota 60 warangiye Police itsinze ibitego 42 kuri 30 bya ADEG Gituza. Abakinnyi bafashije Police HC kugera kuri iyi ntsinzi harimo Nshimiyimaba Alex,yatsinze ibitego 7 ndetse na CPL Mutuyimana Gilbert.

Nyuma y'umukino wahuje Police HC na ADEG Gituza hakurikiyeho uwahuje Police HC na APR HB. Nk'ibisanzwe uyu mukino uba ari ishiraniro, amakipe yombi yahatanye cyane umukino urangira APR itsinze Police HC ibitego 34 kuri 33 .

Ni umukino wakomereye cyane ikipe ya Police HC kuko umutoza w'iyi kipe ya Police, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko bahuye n'ikibazo cy'abakinnyi ngenderwaho bari bafite imvune ntibakina abandi bakinana imvune.

Yagize ati:"Nibyo koko umukino waduhuje na APR wadukomereye cyane, twawukinnye tudafite bamwe mu bakinnyi ngederwaho, abandi bakina bafite imvune. Abakinnyi nka Tuyishime Zachalie yavunitse urutoki, ntiyakinnye Hagenimana Fidele nawe yari afite imvune mu itako. Rwamanywa Viateur na Nshimiyimana Alex bakinanye imvune bituma batabasha kwitwara neza. "

IP Ntabanganyimana akomeza avuga ko ikipe ya APR ari ikipe ikomeye bityo gukina nayo bikaba bisaba ko uba ufite abakinnyi bose kandi bameze neza.

Umukino ubanza wari wabereye mu karere ka Gatsibo mu kigo k'ishuri cya ADEG Gituza tariki 4 Gicurasi Police HC ikaba yari yashoboye gutsinda aya makipe yombi.

Hategerejwe imikino kamarampaka, ubanza n'uwo kwishyura uzahuza Police HC na APR HC ishoboye gutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka wa 2019.

Bivuze ko ikipe izatsinda indi umukino ubanza n'uwo kwishyura izahita itwara igikombe bidasubirwaho, mu gihe imwe yatsinda umukino umwe indi nayo igatsinda ukurikiyeho hazabaho undi mukino wa Gatatu wo kubakiranura hakaboneka itwara igikombe.

IP Ntabanganyimana, umutoza wa Police HC yavuze ko bagiye gukaza imyitozo kugira ngo bazashobore kugumana iki gikombe. Ati "Ubu tugiye gutegura imikino ya nyuma yo gutwara igikombe ndetse dufite icyizere ko tuzagitwara kuko abakinnyi bacu bazaba barakize."

Yakomeje ashimira abakinnyi, abafana ndetse n'ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'u Rwanda uburyo bakomeje kuba hafi y'ikipe bikayitera imbaraga zo gukomeza kwitwara neza.

Yaboneyeho gusaba abafana kuzaza gushyigikira ikipe yabo mu mikino ikurikira izabahesha igikombe dore ko iyi mikino izabera mu mujyi wa Kigali.

Iyi mikino yabaye uyu munsi yari iyo kwishyura hagati y'amakipe ane yari mu kiciro cya Play Offs, aho amakipe abiri yazamutse muri zone y'Amajyepfo ariyo Police HC na GS Inyemeramihigo bahuye n'andi abari yazamutse mu itsinda ryo muri zone y'Iburasirazuba ariyo APR HC na ADEG Gituza