Nk’uko Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Handball (Ferwahand) ryabitangaje, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi hazatangira imikino yo guhatanira igikombe cyo kwizihiza umunsi w’umurimo, ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki (Police Handaball Club) ikaba itangaza ko ishaka kwisubiza iki gikombe kuko icy’umwaka ushize ariyo igifite.
Police Handball Club inayoboye urutonde rwa shampiyona hano mu Rwanda ikaba ifite akazi gakomeye, dore ko muri iri rushanwa izaba ihanganye n’ikipe zikomeye zirimo APR Handball Club, Ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ESEKI) na Gicumbi Handball Club, ariko umutoza wayo Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana akaba yizera ko abakinnyi be bazatsinda ayo makipe yose bakazisubiza iki gikombe.
Akaba yagize ati:”Turashaka gutwara iki gikombe nk’uko twabigenje umwaka ushize, intego yacu ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda kandi abakinnyi banjye ndabizeye nkurikije uko bari kwitwara muri shampiyona.”
AIP Ntabanganyima yanavuze ko mu mpera z’uyu mwaka ikipe ye izitabira amarushanwa ya Zone ya 5, kandi intego ikaba ari ukwigaragaza no mu rwego rw’akarere atari imbere mu gihugu gusa.
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Handball mu Rwanda riratangaza ko kugeza ubu Police Handball Club, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali (ryahoze ari KIE), E.S Kigoma na Gicumbi HBC zizitabira iri rushanwa mu gihe APR n’ikipe ya Nyakabanda n’iya Mutagatifu Aloys zitaremeza niba zizaryitabira.
Umwaka ushize Police HBC yatwaye igikombe cy’umunsi w’umurimo nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Gicumbi HBC ibitego 35 kuri 26.
Kinyarwanda
English











