Ikipe y’umukino w’intoki ya Police Handball Club ikomeje kwitwara neza mu marushanwa atandukanye. Kuwa gatandatu tariki ya 3 Kamena, yitabiriye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino w’intoki (handball) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe atandukanye harimo asanzwe hano mu Rwanda ndetse n’ayo mu karere.
Mu mukino wa mbere wahuje ikipe ya Police handball Club n’ikipe y’ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Byumba (G.S. de la Salle) warangiye Police HBC itsinze ibitego 46 ku 10.
Umukino wakurikiye wari ukomeye, ukaba warahuje Police HBC yo mu Rwanda na Police HBC yo muri Uganda. Uyu mukino ntiwari woroshye ku mpande zombi, ariko waje kurangira ku ntsinzi ya Police HBC yo mu Rwanda y’ibitego 23-21.
Nyuma yo kubona itike yo gukina umukino ubanziriza uwa nyuma uba kuri iki cyumweru, umutoza wa Police HBC Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko yizeye kongera kwegukana igikombe nk’uko banagitwaye umwaka ushize.
Yagize ati:” nizeye kongera kwitwara neza ndetse nkongera no guterura igikombe nk’uko byangendekeye umwaka ushize. Abakinnyi banjye bafite ubushake ndetse n’imyitozo barayitabira cyane ndetse bakubahiriza ibyo mba nabasabye gukora”.
Iyi kipe kandi ikomeje no kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka mu Rwanda ngo intego ifite ikaba ari ukuzegukana igikombe nk’uko umutoza wayo yakomeje abidutangariza.
Ntabanganyimana Antoine yasabye abakunzi ba Police HBC n’abakunzi b’uyu mukino by’umwihariko, kwitabira imikino ibera ku kibuga cya Kimisagara kuri iki cyumweru, ndetse bagashyigikira iyi kipe kandi akaba yizeza ko berekana umukino mwiza.
Kinyarwanda
English











