Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Hand Ball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona

Muri izi mpera z’icyumweru, shampiyona y’umukino w’intoki wa Hand Ball yarakomeje, aho kuwa gatandatu tariki ya 25 Nyakanga ikipe ya Police Hand Ball Club yakomeje kwitwara neza itsinda itababariye ikipe y’Urwunge rw’amashuri rwa Rambura amanota 53 kuri 15.

Kugeza ubu Police Hand Ball Club ikaba ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 36 kuri 36, dore ko nta mukino n’umwe iratsindwa mu mikino 12 imaze gukinwa muri Shampiyona ikaba ikurikiwe na APR HBC n’amanota 33.

Uku gutsinda kwa Police HBC bikaba biyihesha amahirwe yo kwisubiza igikombe cya Shampiyona kuko ari nayo yatwaye icy’umwaka ushize w’imikino.

Muri uyu mukino wahuje Police HBC na GS Rambura, abakinnyi ba Police HBC bitwaye neza ni Mpawenayo Jean Paul watsinze ibitego 16, naho Mutuyimana Gilbert na Nzibonera Gilbert batsinda 5.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yashimye uko abakinnyi be bitwaye anabasaba gukomeza kwitwara neza ngo bazegukane iki gikombe.

Yavuze kandi  ko iyi ntsinzi, kimwe n’izindi nyinshi zayibanjirije, bazikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe, buba hafi abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye, ndetse n’inama, .imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinyi, bakina bafite intego yo gutsinda.

Mu mpera z’icyumweru gishize Police HBC ikaba yari yaranatsinze Nyakabanda HBC amanota 55 kuri 16

Biteganyijwe ko kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha ku itariki ya 1 Kanama Police HBC izajya gukina n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma(ESEKI) riherereye mu karere ka Ruhango intara y’Amajyepfo.