Muri izi mpera z’icyumweru, shampiyona y’umukino w’intoki wa Hand Ball yari yasubukuwe, aho kuwa gatandatu tariki ya 6 Nzeri ikipe ya Police Hand Ball Club yakomeje kwitwara neza itsinda ikipe y’urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Aloys rw’i Rwamagana amanota 39 kuri 29.
Kugeza ubu Police Hand Ball Club ikaba ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 36 ikaba inazigamye imikino 3.
Uku gutsinda kwa Police HBC bikaba biyihesha amahirwe yo kwegukana igikombe cya kane muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kwegukana igikombe cy’umurimo, icyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’icyo kwibohora.
Muri uyu mukino, abakinnyi ba Police HBC bitwaye neza aho Mutuyimana Gilbert yatsinze ibitego 8 naho Nzibonera Gilbert atsindamo 6.
Mu yindi mikino, Gicumbi ifite igikombe cy’umwaka ushize yatsinze
Gicumbi HBC yatsinze Nyakabanda HBC ibitego 30 kuri 20, mu gihe APR HBC yatsinzwe n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) ibitego 35 kuri 24.
Kugeza ubu Gicumbi HBC ikaba iri ku mwanya wa 2 n’amanota 33 ndetse n’imikino 5 itarakina, mu gihe ES Kigoma iri ku mwanya wa 3 n’amanota 30 nabo bakaba bafite imikino 5 batarakina, naho APR ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 26 n’imikino 4 y’ibirarane.
Kinyarwanda
English











