Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yongereye amasezerano abatoza bayo kugeza muri 2020

Kuri uyu wa mbere nibwo ikipe ya Police FC yongereye abatoza isanganywe amasezerano y’imyaka itatu aho bagomba kugeza mu mwaka 2020 batoza iyi kipe.

Abatoza bongerewe amasezerano barimo umutoza mukuru Seninga Innocent, umutoza wungirije Bisengimana Justin ndetse n’umutoza w’abazamu Maniraguha Jean Claude.

Umuvugizi wa Police FC, CIP Jean de Dieu Mayira atangaza ko mu masezerano bagiranye n’umutoza Seninga Innocent ndetse na bagenzi be bafatanyije umurimo ni uko buri mwaka bagomba byibura gutwara kimwe mu bikombe bihatanirwa  hano mu Rwanda.

CIP Mayira yagize ati” Nibyo koko, abatoza dusanganywe  twabongereye amasezerano y’imyaka itatu, ariko nabo hari ibyo twabasabye harimo guhesha ishema ikipe ya Police FC batwara ibikombe kandi tuzabaha ibisabwa byose kugira babashe kugera ku ntego yabo”

CIP Mayira avuga ko mu masezerano bagiranye n’aba batoza harimo ko  bagomba gutwara igikombe umwaka utaha wa shampiyona kandi bahawe ibyo bakeneye kuko n’abakinnyi baguzwe uyu mwaka bose batoranyijwe n’abatoza ngo bazafatanye n’abandi guhatana.

Umutoza Seninga Innocent atangaza ko bizamusaba gukora cyane we na bagenzi be kuko mu masezerano bashyizeho  umukono basabwa gutwara igikombe umwaka utaha wa shampiyona.

Seninga yagize ati” Police FC ni ikipe nziza buri wese yakwifuza gutoza, birashimishije kuba twagiriwe icyizere cyo gukomeza akazi, gusa bizadutwara imbaraga nyishi kuko mubyo twemeye harimo gutwara igikombe ariko abashyize hamwe nta kibananira tuzakora ibishoboka byose tugere ku ntego yacu”

Police FC yarangije ku mwanya wa 2 umwaka ushize ndetse iviramo muri ¼ mu gikombe cy’amahoro, mbere y’uko  shampiyona itaha itangira,  yazanye abandi bakinnyi bashya 6 aribo Munezero Fiston, Ishimwe Issa Zapy, Nsengiyumva Mustapha, Nzabanita David, Iradukunda Bertrand na Usabimana Olivier.