Ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Rayon Sports yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1 kuri sitade Amahoro. Ku munota wa 4, umukino ugitangira Police FC yatsinze igitego ku ikosa ry’umunyezamu wa Rayon Sports, Ndayishimiye Jean Luc "Bakame" wafashe umupira maze awuteye imbere awutera mu bitugu bya mugenzi we Sibomana Hussein igitego kiba kirinjiye.
Kagere Meddie wakinaga n’ikipe yavuyemo ya Police FC, yabuze igitego ku munota wa 25 asigaranye n’umunyezamu wa Police FC ariwe Nzarora Marcel, wahoze akinira Rayon Sports. Amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego ariko biranga maze igice mbere kirangira ari igitego kimwe cya Police FC ku busa bwa Rayon Sports.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakiniye cyane mu rubuga rwa Police FC ariko Nzarora Marcel, umunyezamu wa Police FC ababera ibamba. Gusatira kwa Rayon Sports bakoresheje ingufu nyinshi byaje kubabera bibi kuko ku munota wa 70 w’umukino nibwo Peter Kagabo yazamukanaga umupira ku ruhande rw’iburyo maze ahereza umupira mwiza rutahizamu Kipson Atuheire wa Police FC maze atsinda igitego cyiza cya kabiri.
Umukino ujya kurangira ku munota wa 89, umukinnyi wa Police FC yakoze umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina, maze umusifuzi Ishimwe Claude atanga penaliti, yatewe neza na Hamissi Cedric, umukino urangira Police FC yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Kugeza ubu Police FC ifite amanota 8 kuri 15 naho Rayon Sports yo ikaba ifite amanota 10 kuri 15.