Umunsi wa kane wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ( Azam Rwanda Premier League) usize Police FC ikuye amanota atatu mu karere ka Nyamagabe aho yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Gatanu Tariki 02 Ugushyingo 2018, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (ARPL) yari yakomeje aho yari igeze ku munsi wayo wa kane Police FC ikaba yarakinnye n’Amagaju FC mu mukino wabereye I Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe.
Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi yaba Police FC n’Amagaju FC aho abakinnyi bakinaga umupira ubona ko buri kipe inyotewe igitego ariko imipira ntibashe kugera kubo bayihaye bitewe n'imvura nyinshi yaguye muri aka karere ikibuga cya Nyagisenyi kikangirika.
Polisi FC yakomeje gushakisha igitego abakinnyi bagerageza gutungura umuzamu bagashotera kure ariko ntibyakunda amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye Police FC isatira cyane izamu ry’Amagaju ndetse iza kubona igitego cya mbere cyaturutse ku ishoti riremereye ryatewe na Ndayishimiye Antoine Dominic umuzamu akawukuramo ugasanga kapiteni w’iyi kipe Ngendahimana Eric ahagaze neza maze ahita awushyira mu rushundura.
Umutoza wa Police FC Albert joel Mphande yaje gukora impinduka mu bakinnyi Arafat Bahame wari wabanje mu kibuga aha umwanya Uwimbabazi Jean Paul mu gihe Iyabivuze Osee yasimbuwe na Niyibizi Vedaste.
Izi mpinduka zafashije Police FC kugumana umupira mu kibuga hagati, ahagana ku munota wa 65 ku mupira Peter Otema yazamukanye neza aza gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina ryavuyemo Penaliti iterwa neza na Muvandimwe Jean Marie Vianney Police FC iba ibonye igitego cya kabiri.
Habura iminota mike ngo umukino urangira umukinnyi w’amagaju yakorewe ikosa umusifuzi atanga coup franc yaje kuvamo igitego cy’ Amagaju, umukino urangira Police FC yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Umutoza mukuru wa Police FC Albert Joel Mphande yashimiye abakinnyi be uko bubahirije amabwiriza yabahaye nubwo ikibuga cyabanje kubagora.
Yagize ati “Bakinnye basatira izamu kandi banirinda gutsindwa igitego kuko ku kishyura byari kutugora bitewe n’imiterere y’ikibuga twakiniyeho.”
Mu mikino ine imaze gukinwa Police FC iri ku mwanya wa 3 n’ amanota 9, umunsi wa gatanu wa shampiyona Police FC izaba yakiriye Musanze FC kuri uyu wa kane tariki ya 08 Ugushyingo2018, kuri Stade ya Kicukiro.
English









