Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Kanama, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yasuye ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police FC) aho iri mu myitozo muri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
IGP Gasana yasanze abakinnyi ba Police FC imyiteguro bayikora neza, abasaba gutwara igikombe cya CECAFA Kagame cup itangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Kanama hano mu Rwanda, ndetse anabemerera ibyangombwa byose bazakenera ngo begukane icyo gikombe.
IGP Gasana yaboneyeho umwanya wo gusaba abakinnyi ba Police FC kurangwa n’ikinyabupfura muri iyi mikino bazaba bahagarariyemo igihugu, bakumvira umutoza no kwitanga bakorera ku ntego.
Umuyobozi wa Police FC Colonel Louis Twahirwa “Dodo” yavuze ko nyuma yo kubona umutoza mushya Casa Mbungo André n’abakinnyi bashya, intego ari ugutwara CECAFA Kagame cup, no gutangirana umwaka utaha w’imikino imbaraga n’intsinzi.
Aha akaba yagize ati:” Police FC ifite abakinnyi beza kandi bashoboye, ikindi kandi ukwezi kugiye gushira umutoza mushya wa Police FC, Casa Mbungo atangije imyitozo inarimo bamwe mu bakinnyi bashya nka Mbaraga Jimmy, Mwemere Ngirinshuti n’umunyezamu Mvuyekure Emery, biragaragara ko ariikipe nziza ikwiye gutwara CECAFA Kagame cup kandi niyo ntego”.
Yasoje avuga ko abakinnyi bari gutegurwa mu mutwe, bagashira ubwoba bakumva ko amakipe aje adakomeye kubarusha.
Police FC iri mu itsinda C na Vital’O (Burundi), El Merreikh (Sudani) na Benadir yo muri Somalia.
Umukino ubanza Police FC ikazakina na El Merreikh kuwa gatandatu kuri stade Amahoro.
Kinyarwanda
English











