Ku munsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Police FC yitwaye neza, aho yatsinze ikipe ya Mukura VS ibitego bibiri ku busa, umukino ukaba wabereye kuri sitade ya Kicukiro.
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi, amakipe yombi ashaka igitego, nibwo ku munota wa 12 Jacques Tuyisenge yatsinze igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Sina Jerome.
Igice cya mbere cyaje kurangira gutyo ari igitego kimwe cya Police FC ku busa bwa MukuraVS.
Mu gice cya kabiri, ba rutahizamu ba Mukura VS baje bashaka kwishyura ariko ba myugariro ba Police FC bakababera ibamba.
Ibintu byaje gukomerana Mukura VS aho Ndaka Frederic yaje gutsinda igitego cya 2, na none ku mupira yari ahawe na Sina jerome
Umukino waje kurangira gutyo ari ibitego bibiri bya police FC ku busa bwa Mukura VS.
Nyuma y’umunsi wa 21 wa Shampiyona, Police FC yahise ifata umwanya wa gatatu by’agateganyo n’amanota 38.
Kinyarwanda
English











