Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yihereranye Marines FC iyitsindira ku kibuga cyayo ibitego bitanu ku busa

Ku cyumweru tariki ya 29 Ukuboza, ikipe ya Marines FC yanyagiriwe ku kibuga cyayo na Police FC ibitego bitanu ku busa. Uyu mukino wari mu rwego rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru “Turbo National Football League”. Umukino wabereye mu karere ka Rubavu. Ibitego byose bya Police FC byagiyemo mu gice cya mbere cy’umukino bitsinzwe na rutahizamu Tuyisenge Jacques winjije ibitego bibiri naho ibindi bitatu bitsindwa n’umukinnyi wo hagati ukina neza cyane witwa Mutuyimana Mussa.

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Police FC, Chief Superintendent Jean Népo Mbonyumuvunyi yavuze ko Police FC yarushije ku buryo bugaragara ikipe ya Marines FC. Ibi ni nabyo byatumye biriya bitego bijyamo ku buryo bwihuse mu gice cya mbere, ku buryo mu gice cya kabiri Police FC yakuyemo abakinnyi b’ibanze igashyiramo abasimbura. Jean Népo Mbonyumuvunyi akaba yakomeje avuga ko ubu Police FC nayo itangiye urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona dore ko nk’uko yakomeje abivuga, amanota ane ikipe ya mbere ariyo Rayon Sports irusha Police FC atari menshi.

Umuvugizi wa Police FC akaba avuga ko ikosa ryo kuba Police FC yaratsinzwe na Kiyovu ndetse na AS Kigali mu mikino yabaye mbere ritazongera kubaho, ubu ikigamijwe akaba ari ukwegukana igikombe cya shampiyona. Ubu abakinnyi bakaba bagiye mu kiruhuko cy’iyi minsi mikuru y’impera z’umwaka wa 2013, bakazagarukana ingufu zihagije bityo bakazitwara neza mu mikino y’igice cya kabiri cya shampiyona yo kwishyura, nk’uko byakomeje bitangazwa n’Umuvugizi w’ikipe.

Mu yindi mikino yabaye, Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-1, APR itsinda AS Muhanga ibitego 3-1, AS Kigali itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1, Etincelles inganya n’Amagaju igitego 1-1, Espoirs yo mu karere ka Rusizi itsinda Mukura VS igitego 1-0, Gicumbi FC itsinda Espérance igitego 1-0.

Kugeza ubu Rayon Sports ni iya mbere n’amanota 28, APR FC ni iya kabiri n’amanota 27, AS Kigali ni iya gatatu n’amanota 26 mu gihe ku mwanya wa kane haza Police FC n’amanota 24.