Ikipe ya Polisi y'u Rwanda y'umupira w’amaguru (Police FC), kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare, yegukanye igikombe cy'irushanwa ry’intwari nyuma yo gutsinda APR FC.
Ni mu mukino wa nyuma wahuje izi kipe wabereye kuri Stade Amahoro guhera saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba (18:30').
Irushanwa ry’igikombe cy’intwari mu bagabo ryatangiye ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama, ryitabiriwe n'amakipe ane yitwaye neza muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda y'umwaka w'imikino 2024-2025, ariyo; APR FC, Rayon Sports, Police FC na AS Kigali.
Nyuma yo gusoza imikino ya 1/2 itsinze Rayon Sports igitego 1-0 byayihesheje amahirwe yo gukina umukino wa nyuma na APR FC nayo yabigezeho isezereye As Kigali.

Umukino wa nyuma wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, igice cya mbere cyarangiye nta kipe n'imwe ibashije kureba mu izamu ry'indi.
Igice cya Kabiri cyatangiranye ishyaka ku makipe yombi, APR ibanza kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na rutahizamu William Togui kiza kwishyurwa na Gakwaya Leonard ku ruhande rwa Police FC, ari nako umukino waje kurangira.
Hakurikiyeho kwitabaza Penaliti kugira ngo hagaragare ikipe yegukana igikombe, Police FC yinjiza 7 kuri 6 za APR.
Igikombe cy’intwari ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa mu rwego rwo kwizihiza ubutwari bw’abanyarwanda ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 2018 aho Police FC imaze kucyegukana inshuro ebyiri muri eshatu yacyiitabiriye, ikaba iheruka kugitwara mu mwaka wa 2024, nabwo yari yahuye na APR FC ku mukino wa nyuma.




Kinyarwanda
English











