Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yegukanye igikombe cy'Intwari itsinze APR FC

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Police FC) kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare, yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2024, itsinze ku mukino wa nyuma APR FC ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, wahuje amakipe yombi yageze kuri uyu mukino nyuma y’uko Police FC yasezereye Rayon Sports, APR igasezerera Musanze FC mu mikino ya ½ cy’irangiza yabaye ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama.

Umukino watangiye amakipe yombi afite ishyaka ryo gutsinda, amahirwe abanza gusekera ikipe ya APR FC yaje kubona igitego cyayo cya mbere mu minota micye y’umukino kuko hari ku munota wa 13 w’igice cya mbere, gitsinzwe na Nshimiyimana Yunusu.

Police FC yagerageje gusatira ishaka kwishyura ariko ba myugariro ba APR FC bayibera ibamba, kugeza ku munota wa 45 w’igice cya mbere, ubwo Hakizimana Muhadjili yaje kubona umupira ahindukira muri ba myugariro batatu ba APR FC ariko amahirwe ntiyamusekera kuko yateye umupira, umuzamu wa APR FC akabasha kuwukuramo, igice cya mbere kirangira nta gihindutse.

Mu gice cya Kabiri ikipe ya Police FC yagarutse yariye karungu, iza no kurusha umukino ikipe ya APR FC ku buryo bugaragara byaje no gutanga umusaruro.

Police FC yishyuye igitego ku munota wa 75, gitsinzwe na rutahizamu Peter Agblevol, watsindishije umutwe ku mupira wari uturutse kuri Akuki.

Peter Agblevol yaje gushimangira intsinzi ku munota wa nyuma, ku mupira yateye mu izamu uturutse kuri Abeddy ku mupira wari urenguwe na Muhadjili.

Ni igitego kitavuzweho rumwe kuko cyabanje gukurura impaka; abafana ba APR bagaragaza ko Pitchou yakorewe ikosa ariko umusifuzi wo hagati Umutoni Aline, aza kwemeza ko ari igitego cya Police FC, umukino urangira utyo ku ntinzi y’ibitego 2-1, byahesheje Police FC kwegukana igikombe.

Nshuti Dominique Xavio; Kapiteni w’ikipe ya Police FC, yavuze ko ari ibyishimo kandi ari iby’agaciro kuba begukanye bwa mbere igikombe cy’intwari, bakaba babikesha imyiteguro myiza no kubyaza umusaruro amakosa yakozwe n’abakinnyi b’ikipe bari bahanganye kandi ko ari umuhigo bari bafite wo gutsindira ikipe ya APR FC ku mukino w’igikombe.