Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yegukanye igikombe cy'amahoro itsinze Bugesera

Mu  mukino w'ishiraniro wari utegerejwe na benshi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi, Ikipe ya Police FC iwitwayemo neza yegukana igikombe cy'amahoro itsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Ku isaha ya saa Kumi zuzuye nibwo umukino watangiye kuri sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo, amakipe yombi agaragaza ishyaka n'ubushake bwo kunyeganyeza inshundura, ariko bigaragara ko Police FC irusha ikipe ya Bugesera FC, dore ko umutoza Mashami Vincent yari yabanjemo abakinnyi afata nk'inkingi za mwamba.

Twavuga nk'abakinnyi bitabazwa n'ikipe y'igihugu y'u Burundi (Intamba mu rugamba) barimo umunyezamu; Rukundo Onesme, n'umukinnyi wo hagati Bigirimana Abedi. 

Mu bandi yabanjemo hari Kapiteni Nshuti Dominique Savio, wari wazengereje ikipe ya Bugesera FC kubera amacenga menshi.

Hari kandi Rutanga Eric, Jibrin Akuki ari nawe wafunguye izamu ku ikipe ya Police FC, Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane, watsinze igitego cya kabiri cy'umutwe kuri koruneri yari itewe na Nkubana Marc ku ruhande rwa Police FC, hakaza na Hakizimana Muhadjiri. 

Igice cya mbere cyarangiye amakipe aguye miswi ubusa ku busa, bavuye mu karuhuko ikipe ya Police FC ikomeza gusatira cyane izamu ry'ikipe ya Bugesera ku munota wa 57, Jibrin Akuki afungura izamu ku ruhande rwa Police FC.

Police FC yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Bugesera biza kuyihesha kubona igitego cya Kabiri gitsinzwe na Nsabimana Eric Zidane, ku munota wa 66, biba bibaye ibitego 2-0.

Byabaye nk'ibishyize mu mibare myinshi ikipe ya Bugesera yaje gusa nk'ikangutse, na yo itangira gusatira izamu rya Police FC, ku munota wa 81 w'umukino, nibwo uwitwa Ssentongo Ruhinda Farouk yatsinze igitego cya mbere ku ruhande rwa Bugesera FC. 

Gutsinda igitego cya mbere byaje gusa nk'ibyongerera ingufu iyi kipe yo mu Karere ka Bugesera ikomeza gusatira ishaka kwishyura igitego cya kabiri ariko Police FC iyibera ibamba, umukino urinda urangira ari ibitego 2-1,  Police FC yegukana igikombe. 

Muri rusange uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024 ntiwagendekeye nabi ikipe ya Police FC, kuko itwayemo ibikombe bibiri birimo igikombe cyitiriwe intwari, yatwaye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Nyuma y'umukino, ubwo yabakiraga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yabashimiye umuhate bakoresheje muri iri rushanwa, bigatuma bagera ku gikorwa cyiza bakoze uyu munsi cyo gutwara iki gikombe

IGP Namuhoranye yavuze ko intego bari bihaye mu mwaka w'imikino bayigezeho, abizeza ko Ubuyobozi bwa Polisi buzakomeza kubashyigikira kugira ngo hakomeze kubakwa ikipe ikomeye.

Kwegukana iki gikombe cy'Amahoro ku nshuro ya Kabiri, kuko yagiherukaga mu mwaka wa 2015 itsinze Rayon Sports, bitumye Police FC na APR FC ari zo zizahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga Nyafurika kuko APR FC ari yo kugeza ubu yamaze kwegukana igikombe cya Shampiyona isigaje imikino micye ngo igere ku musozo.