Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police FC) yatsinze ikipe ya Sunrise ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona wabereye ku kubuga cy’umupira w’amaguru cy’akarere ka Kicukiro ku itariki 4 Werurwe .
Igitego cya mbere cyatsinzwe ku munota wa 35 w’igice cya mbere na Jacques Tuyisenge akaba na kapiteni wa Police FC, maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1 cya Polce FC ku busa bwa Sunrise.
Mu gice cya kabiri Innocent Habyarimana yacenze ab’inyuma ba Sun Rise, maze bamutegera mu rubuga rw’amahina.
Hatanzwe penaliti yatewe kandi yinjizwa na Tuyisenge, wari watsinze n’icya mbere, maze umukino urangira ari ibitego 2 bya Police FC ku busa bwa Sun Rise.
Umuvugizi wa Police FC, Chief Inspector of Police (CIP), Jean de Dieu Mayira, yagize ati:"Nishimiye iyi ntsinzi, tuyikesha imyiteguro myiza n’umuhati w’abakinnyi. Yakomeje agira ati tugiye gukomeza kwitegura neza imikino ikurikiyeho, irimo uzaduhuza na APR FC ku itariki 7 Werurwe".
Ubu Polisi FC iri kumwanya wa gatatu n’amanota 32.
Kinyarwanda
English











