Ikipe ya Police FC na APR FC ni zo zizakina umukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yaho zibashije kwitwara neza ku mikino ya ½ yo kwishyura zahuriragamo n’amakipe ya SEC na Kiyovu Sports.
Kuri stade ya Kicukiro ikipe ya SEC yari yahakiriye Police FC yari yarayitsinze ibitego 4-2 mu mukino ubanza wabereye ku Mumena.
Sina Jerome wari waratsinze ibitego bitatu ku mukino ubanza yongeye gutsinda ibindi bitatu kuwo kuri uyu wa gatanu maze we kugiti cye afasha Police gusezerera SEC ku bitego 8-5 mu mikino yombi. Igitego cya 4 cya polisi cyatsinze na Mutuyimana Mussa.
Sina akaba agomba kuzahangana na bamyugariro ba APR FC nyuma yaho iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibashije gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura wabereye ku Mumena, bityo ikayisezerera ku bitego 6-3 mu mikino ibiri.
Umutoza Sam Simbwa yatangarije abakunzi ba ruhago ko azabereka umukino mwiza kumunzi wo kwibohoza uteganyijwe kwitariki 4 Nyakanga.
Kinyarwanda
English











