Ikipe ya Police FC ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Mu mukino wayihuje na Rwamagana City w’umunsi wa 4 wa Shampiyona, umukino warangiye ku ntsinzi ya Police FC y’igitego 1-0. Uyu mukino ni Rwamagana City yari yawakiriye ndetse iranawutsindwa, wabaye kuwa gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2015.
Igice cya mbere cyatangiye Police FC isatira ariko abakinnyi b’inyuma ba Rwamagana City bakohereza imipira muri koruneri bakiza izamu ryabo. Uku gusatira kwaje gutanga umusaruro ku buryo ku munota wa 25 rutahizamu Songa Isaie yatsinze igitego cya Police FC. Igice cya mbere cyaje kurangira ari icyo gitego cyonyine cyinjiye.
Mu gice cya kabiri ba rutahizamu ba Police FC aribo Tuyisenge Jacques, Habyarimana innocent ndetse na Songa Isaie bakomeje gusatira ariko biba iby’ubusa umukino urangira ari igitego kimwe cya Police FC ku busa bwa Rwamagana City.
Umutoza wa Police FC Cassa Mbungo André yavuze ko ashimira Imana yatumye batsinda uwo mukino, yongeraho ko n’ikibuga cyari kimeze nabi ariko abakinnyi be bitwara neza akaba nabo abashimira.
Kapiteni wa Police FC Tuyisenge Jacques we yavuze ko ikibuga cyabagoye ariko kubera kurusha imbaraga Rwamagana City bikaba aribyo byatumye batahana intsinzi. Yakomeje avuga ko umukino wo ku munsi wa gatanu wa shampiyona bazakinamo na Rayon Sports uzaba ari ishiraniro, ariko ko bazitwara neza bakazawutsinda byanze bikunze.
Kinyarwanda
English











