Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsinze Pipiniere FC ku munsi wa 23 wa Shampiyona

Ku itariki ya 15 Mata 2017 ku kibuga cya Kicukiro habereye umukino wo ku munsi wa 23 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu mukino ukaba warahuje ikipe ya Police FC na Pipiniere FC yo mu karere ka Kamonyi.

Uyu mukino  ntiwari woroshye kuko watangiye amakipe yombi agaragaza imbaraga zidasanzwe dore ko Police FC yahataniraga gukomeza kwitwara neza kugira ngo ikomeze kuba imwe mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona. Pipiniere FC yo yari ikeneye amanota atatu, bityo akayifasha kuva mu makipe ari mu myanya ya nyuma ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Umukino watangiye amakipe yombi asatirana. Ku munota wa munani w’umukino Police FC yari yatangiye isatira cyane yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe ku mupira w’umuterekano watewe neza na Mico Justin. Ku munota wa mirongo ine na kabiri Dany Usengimana yaje gutsinda igitego cya kabiri nyuma yuko umuzamu wa Pipiniere FC yananiwe gufata umupira ngo awukomeze byanatutumye Police FC irangiza igice cya mbere ifite ibitego 2-0  bwa Pipiniere FC.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Police FC yakomeje gusatira maze ku munota wa 55 iza gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Biramahire Abedy wateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, Police FC yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Pipiniere FC bituma itsinda igitego cya kane cyatsinzwe na Songa Issaie wari waje mu kibuga asimbuye Mico Justin akaba yagitsinze ku munota wa mirongo inani na karindwi.  Pipiniere Fc nayo yaje gutsina igitego kimwe ku munota wa 89”. umukino ukaba warangiye Police FC itsinze ikipe ya Pipiniere FC ibitego 4-1.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC Seninga Innocent akaba yavuzeko umukino wagenze neza kuko byatumye ikipe ikomeza kurwanira umwanya wa kabiri, ndetse akaba yanashimye uko abakinnyi be babyitwayemo muri rusange.

Ikipe ya Police FC yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 46 aho irushwa inota rimwe n’ikipe iri ku mwanya wa kabiri.Police FC ikaba izagaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/04/2017 aho izakina n’ikipe ya United Stars mu gikombe cy’Amahoro,umukino ukazabera ku kibuga cya Kabagari saa 15h30”.