Police FC yabonye uburyo bukomeye umukino ugitangira Songa Isaie, aza kububyaza umusaruro nuko abonera ikipe ye igitego cya mbere.
Iyi kipe yatwaye Igikombe cy’Amahoro yasatiriye bikomeye Musanze FC cyane ku mipira yacaga mu mpande kwa Habyarimana Innocent na Tuyisenge Jacques maze ku munota wa 27 Ngomirakiza Hegman ahereza umupira Songa Isaie atsinda igitego cya kabiri.
Police FC yashoboraga kubona igitego cya gatatu igice cya mbere kigitangira ariko umupira watewe na Tuyisenge Jacques ahana ikosa ukubita ku mutambiko w’izamu uvamo.
Ikipe ya musanze yaje kunyura mu rihumye bya myugariro b’ikipe ya Police FC, Uwihoreye Ismael aza gutsindira Musanze FC igitego cy’impozamarira nuko umukino uza kurangira ari ibitego 2 bya Police FC kuri 1 cya Musanze FC.
Nubwo umutoza wa Police FC , Andre Cassa Mbungo, yagaragaje ibyishimo nyuma yahoo ikipe ayoboye iboneye intsinzi, yavuze ko ubu icyo arangaje imbere ari ugutegura umukino wanyuma.
Yagize ati, “Twishimiye uko twitwaye muri uyu mukino ndetse no kuba tubashije kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa. Ntabwo ariko inzira irangiriye aha kuko dufite umukino ukomeye uzaduhuza n’ikipe izarokoka hagati ya Rayon Sport na Sunrise.
Kuri iki Cyumweru, Rayon Sports irakina na Sunrise kuri stade Amahoro, undi mukino wa ½, itsinda ihure na Police FC ku mukino wa nyuma tariki ya 30 Kanama 2015 hasozwa Ukwezi kw’Agaciro.
Kinyarwanda
English











