Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsinze Musanze FC 1-0

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 ukuboza yatsinze umukino wayo wayihuzaga n’ikipe ya Musanze FC igitego kimwe ku busa(1-0), umukino wabereye kuri sitade Ubworoherane i Musanze.

Umukino ugitangira amakipe yombi yarasatiranye, ariko Police FC ikanyuzamo ikarusha Musanze FC guhanahana neza umupira byaje gutanga umusaruro kuko igice cyambere cyarangiye polisi ibonye igigetgo cyatsinzwe na Habyarimana Innocent.

Gutsinda kwa Police FC byatumye iva ku manota 14 ihita igira 17 ikaba iri kumwanya wa 4 muri shampiyona.

Umutoza wa Police FC Cassa mbungo yatangaje ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye muri uyu mukino, ngo n’ubwo Police FC yagiye ihusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibindi bitego, ngo icya ngombwa ni amanota atatu.

Kuri we ngo yizeye ko iyi kipe ye izakomeza kwitwara neza mu mikino izakurikiraho.