Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsinze Mukura VS ku mukino usoza igice cya mbera cya shampiona

Police FC yatsinze Mukura Victory Sport  mu mukino wa shampiona  y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League)   aho warangiye ku nsinzi ya Police FC  y’ibitego 3-2.

Ni  umukino wabereye   kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo  kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama, aho Police FC yari yakiriye  Mukura Victory Sport  mu mukino w’ikirarane wagombaga kuba warakinwe ku munsi wa 9 wa shampiyona ukaza gusubikwa kuko ikipe ya Mukura VS yiteguraga gukina imikino nyafurika  ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi aho ku munota wa 5 w’igice cya mbere Iyabivuze Osee yazamukanye umupira neza yinjira murubuga rw’amahina ariko aza gukorerwa ikosa na myugariro Basil Hatungimana w’ikipe ya Mukura. Umusifuzi Mukansanga Salma wayoboye uyu mukino yemeza penaliti yinjizwa neza na Ishimwe Kevin Police iba ibonye igitego cyambere hakiri kare.

Mukura Victory Sport ntiyacitse intege yakomeje kotsa igitutu ba myugariro ba Police FC maze ku munota wa 12 David Nshimirimana abasha kwishyurira ikipe ye ku mupira mwiza yahawe na Gael Duhayindavyi.

Ku munota wa 27 w’igice cya mbere Ciza Hussein Mugabo  yatsindiye Mukura igitego cya 2 biturutse ku makosa yakozwe na bamyugariro ba Police FC; amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2 bya Mukura kuri 1 cya Police FC.

Igice cyakabiri cyatangiye Police FC igaragaza inyota yo kubona igitego cyo kwishyura iza no kubigeraho ku munota wa 49 w’umukino ku ishoti rikomeye ryatewe na kapiteni Eric Ngendahimana umuzamu akawugarura ugasanga rutahizamu  Ndayishimiye Antoine Dominique waruhagaze neza agahita awohereza mu rushundura.

Ku munota wa 65 w’umukino Police FC yabonye igitego cy’insinzi cya tsinzwe na Mushimiyimana Muhamed ku ishoti rikomeye yateye riturutse ahagana muri koroneri. Umukino urangira Police FC yegukanye amanota atatu ku nsinzi y’ibitego 3-2.

Albert Joel Mphande Umutoza wa Police FC yashimiye abakinnyi be uko bitwaye muri uyu mukino anizeza abakunzi ba Police FC kuzitwara neza mu mikino yo kwishyura kuko ubu babonye umwanya wo gukosora ibitaragenze neza.

Imikino ibanza muri shampiyona y’icyiciro cyambere mu mupira w’amaguru mu Rwanda isize Police FC kumwanya wa 6 n’amanota 24.Imikino yo kwishyura ikaba izasubukurwa tariki 18 Gashyantare 2019, tariki 19 Police FC izaba yakiriye ikipe ya  AS Muhanga.